Kicukiro: Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangije igikorwa cyo gukingira Abanyarwanda Covid-19

Kuri uyu wa 05 Werurwe 2021, mu bitaro bya Masaka by’Akarere ka Kicukiro Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira Abanyarwanda Covid-19.

 

Mu gutangiza iki gikorwa, Ministiri Dr.Ngamije yari aherekejwe n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda Dr. Kasonde Mwinga, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda Juliana Lindsey n’abandi bayobozi n’abakozi mu nzego zitandukanye.

Ni gahunda yatangijwe mugihugu hose aho abaganga mu bigo nderabuzima n’ibitaro by’Uturere batangiye ibikorwa byo gutanga icyiciro cya mbere cy’urukingo rwa Covid-19 bibanda cyane cyane ku bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo kurusha abandi.

 

Abahabwa uru rukingo biganjemo abakora kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba Covid19, abantu bafite kuva ku myaka 65 kuamura, abafite uburwayi bwa karande burimo Diyabete, umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi, abafite ubumuga n’abandi bantu bose bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo.

 

Nyuma yo gukingirwa Minisitiri Dr Ngamije yahumurije abaturage bafite impungenge zo gukingirwa ababwira ko urukingo rwa Covid-19 nta ngaruka rufite ko n’uwo rwagiraho ingaruka ari izisanzwe kandi yahita yitabwaho n’abaganga agakira.

Yagize ati “Maze iminota 30 maze gukingirwa, ndumva meze neza nk’uko namwe mubibona, mvuye hariya hepfo ngera hano ngenda n’amaguru, ni ukuvuga ko nta kibazo na kimwe mfite mu mubiri.”

 

Yasabye abanyarwanda bose bari mu byiciro bigombwa gukingirwa kutitesha aya mahirwe kuko ari bumwe mu buryo bwo kubarinda guhitanwa na Covid-19

Yagize ati “Ndashishikariza abanyarwanda bose kugira ngo buri wese watumiwe kugira ngo abone uru rukingo, aya mahirwe atayitesha, abantu bere kugendera ku bihuha, uru ni urukingo rwemewe, rwujuje ibyangombwa rumaze gukoreshwa mu bihugu byinshi”.

 

Mu butumwa bwe kandi Minisitiri Dr, Ngamije yibukje abakingiwe ko guhabwa uru rukingo bitavuze ko bagomba guhagarika kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 ahubwo ko nab basabwa gukomeza kwirinda kuko hakiri umubare munini w’abatarakingirwa bityo ngo abantu babashe gusubira mu buzima busanzwe.

 

Biteganyijwe ko ku bitaro bya Masaka hatangwa inkingo 1776. U Rwanda rufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, rukazaba rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022.