Kicukiro: CLADHO yasabye abana gukomeza kumvikanisha ijwi ryabo mu igenamigambi ry’Igihugu

Ubuyobozi bw’Impuzamiryango y'amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu(CLADHO) bwasabye abana bo mu Karere ka Kicukiro gukomeza gutinyuka bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo by’ibyo babona bikwiye gushyirwa mu igenamigambi ry’Uturere batuyemo bityo bagakomeza kumvikanisha ijwi ryabo no kugira uruhare mu igenamigambi riganisha ku iterambere ry’igihugu.

 

 

Ibi aba bana babisabwe mu gikorwa cy’iminsi 2 cyateguwe na CLADHO cyaberaga muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Kicukiro kigamije gukusanya ibitekerezo n’ibyifuzo by’abana n’urubyiruko bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2021/2022.

 

 

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA)ku nkunga y’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF-Rwanda) kikaba cyarabereye mu Mirenge ya Gatenga, Kanombe, Niboye na Gahanga aho abana bahagarariye abandi muri buri Murenge bahurijwe hamwe bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo byabo babona ko bikwiye kwibandwaho mu gukora igenamigambi rya 2021/2022.

 

Asobanura ishingiro ry’impamvu zo gukusanya ibitekerezo by’abana ngo bishyirwe mu igenamigambi, Evariste Murwanashyaka ushinzwe gahunda no guhuza ibikorwa muri CLADHO yavuze ko uruhare rw'umwana mu bimukorerwa ruteganywa mu masezerano mpuzamahanga na Nyafurika y'uburenganzira bw'umwana mu ngingo ya 4 na 12 ndetse no muri Politiki ikomatanyije y'uburenganzira bw'umwana mu Rwanda.

 

Yakomeje avuga ko nubwo ayo masezerano yari ahari wasangaga rimwe na rimwe mu igenamigambi rwarirengagijwe ikaba ari yo mpamvu CLADHO ku bufatanye n’Uturere n’abandi bafatanyabikorwa yahisemo kongera ingufu mu gutuma ayo masezerano yubahirizwa bityo umwana na we akagira ijambo mu kugena ibimukorerwa.

 

Murwanashyaka yakomeje avuga ko bishimira ko ibitekerezo bitangwa n’abana byakirwa ndetse bikanashyirwa mu bikorwa. Yagize ati “Muri iyi gahunda dukorana na Minecofin, NCDA, Inteko ishinga amategeko ndetse n'Uturere ku buryo iby’ingenzi byose bihabwa agaciro, umwaka ushize 77% y'ibyo basabye byose byahawe ingengo y'imali”. Yasabye abana gukomeza gutinyuka nabo bagatanga umusanzu mu igenamigambi n’iterambere ry’igihugu.

 

Binyuze mu matsinda abana batanga ibitekerezo byabo bibanda cyane ku bikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’imikino n’imyidagaduro. Bamwe muri bo bemeje ko mu byo bari basabye umwaka w’ingengo y’imari ushize byashyizwe mu bikorwa.

 

Mwiza Alice yatanze urugero rw’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri no kuvugurura ashaje avuga koi bi bari babisabye umwaka ushize none ngo bikaba byarashyizwe mu bikorwa ubu ibyumba by’amashuri bikaba byariyongereye abanyeshuri bakaba biga neza nta bucucike.

Ati “Ibyinshi mu byo twari twasabye ubushize uyu mwaka byarakozwe. Hari nk’amahsuri ashaje yasanwe ndetse banubaka amashya menshi. Ibi rero biratanga icyizere ko n’ibindi tuzasaba bizashyirwa mmu bikorwa”.

 

Godfrey Kabera ushinzwe imicungire y’imishinga muri CLADHO yavuze nyuma yo gukusanya ibitekerezo babyegeranya bakabishyikiriza Minisiteri y’Imari ndetse na buri Karere bakagashyikiriza ibyo abana bagatuye bagaragaje noneho izo nzego zikabifataho icyemezo mu gukora igenamigambi.

 

Kimwe n’utundi Turere tw’igihugu, buri mwaka w’ingengo y’imari, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwakira ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byashyirwa mmu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka ukurikiyeho. Ni gahunda igamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no kwihitiramo ibikorwa by’amajyambere byihutirwa gukorwa uhereye aho batuye.