Kicukiro: Urubyiruko rwasogongeye ku bwitange bw’abahagaritse Jenoside

Urubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro mu rwasobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kurokora abicwaga.

 

Ni ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ubwo urubyiruko rwa Kicukiro rwasuraga ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’Igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda mu karere ka Gasabo.

 

Mizero Belise, umwe mu bagize urubyiruko rwo mu Murenge wa Gatenga, yabwiye Imvaho Nshya ko yasogongeye ku bwitange bw’urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Uru rugendo rwanyeretse ishusho nyayo y’ubwitange bw’urubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, binanyereka ko urubyiruko nkatwe rwitanze kugira ngo rushobore gukiza Abanyarwanda bose bari mu kaga”.

Avuga ko isomo yakuye mu rugendo ruganisha ku bumwe n’ubwiyunge, yize ko na we ashobora kugira icyo akora kugira ngo ashobore gutabara.

Ati: “Nta mwana muto ubaho igihe cyose ufite ibitekerezo bizima ushobora gukora igikorwa cy’ubutwari”.

 

Kubwimana Bertin waturutse mu Murenge wa Kanombe, ashimangira ko yashimishijwe n’urugendo bakoze kuko ngo kumva amateka, kuyabwirwa atari ayazi, niho ahera yemeza ko hari byinshi yize.

Ati: “Isomo nakuyemo ryangiriye umumaro, ni ubwitange nigiye ku batubanjirije cyane cyane ku bayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu. Abirirwa basebya Igihugu ikintu nababwira ni uko ibinyoma barimo babyihorera bakabyikuramo. Nasobanukiwe ko ngomba kugira umuco w’ubwitange no kwigira ku rubyiruko rwabohoye Igihugu”.

 

Shyaka John, umukozi mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo rwo Guhagarika Jenoside, yasobanuriye urubyiruko anarwereka gihamya y’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta ya Habyarimana.

Yasobanuriye urubyiruko amabwiriza ingabo za RPA zahawe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’ikirenga wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga.

Shyaka avuga ko nyuma y’amabwirizwa yatanzwe n’uwari uyoboye urugamba, ingabo zanyuze mu bice bitandukanye by’Igihugu hagamijwe guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Nkusi Deo, avuga ko kuba Igicumbi cy’Intwari gisurwa n’urubyiruko ari ibyo kwishimira.

Ati: “Bishobotse urubyiruko rwose rwanyura ku gicumbi k’intwari bityo rukumva amateka y’ubutwari, rukumva ibiranga intwari kugira ngo na rwo rugerageze kugera ikirenge cyarwo mu cy’intwari zatubanjirije twese”.

Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatekereje ku rubyiruko ruhagarariye urundi mu karere agashimangira ko urubyiruko narwo rushobora kuba intwari nubwo rukibyiruka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwabwiye itangazamakuru ko hateguwe gahunda yihariye yo gukorana n’urubyiruko yiswe ‘Urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge’ (Reconciliation Caravan).

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro Murenzi Donatien, agaragaza ko impamvu yatumye Akarere gategura uru rugendo biri muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Impamvu y’uru rugendo ni muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi muri iyo gahunda tugasanga hari ikiciro kimwe gikomeye tugomba guha umwanya w’imena ari cyo cyiciro cy’urubyiruko, by’umwihariko urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Akomeza asobanura ko akenshi iyo urubyiruko rwumvise amateka rutabayemo kandi rutazi, ari byiza ko rusura ahantu hatandukanye bityo rukirebera n’amaso yarwo, rukumva, rukabona.

Ahamya ko ku mbuga nkoranyambaga haragaragara abantu b’abahezanguni bashaka gukongeza ibijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ari yo mpamvu ngo nk’Akarere ari ngombwa ko urubyiruko rumenya inkuru y’impamo, rukamenya n’amateka y’igihugu.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko ubumwe n’ubwiyunge ari kimwe mu bizatuma Abanyarwanda bagera ku iterambere rirambye.

Umusaruro Akarere ka Kicukiro kiteze mu rugendo urubyiruko rwakoze, Murenzi avuga ko bashaka kubona urubyiruko rusobanukiwe amateka rukaza abarimu beza b’amateka bagisha ibyo bumva, bemera, biboneye bakanabyigisha bagenzi babo.

Inkomoko: www.imvahonshya.co.rw