Umuryango Rich the Children-Rwanda washyikirije Akarere ka Kicukiro ubukarabiro 5 bwubatswe muri gahunda yo guhangana na Covid-19

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2021, Umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bana (Rich the Children-Rwanda) washyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ubukarabiro (Hand Washinga Stations) butanu bugezweho kandi busakaye iyi ikaba ari inkunga uyu muryango utanze mu rwego rwo gufasha Akarere ka Kicukiro gukomeza guhangana n’icyorezo cya #Covid19.

Ubu bukarabiro bwubatse hirya no hino mu mashuri, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi hagamijwe rwo gukomeza gufasha abagana aho hantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya #Covid19 n’izindi ndwara zishamikiye ku kudakaraba intoki.

Ubwo bamurikaga ubwo bukarabiro ku mugaragaro mu kigo cy’ishuri cya G.S Karembure mu Murenge wa Gahanga, Umuyobozi wa Reach the Children Rwanda Musuhuke Benjamin yavuze ko ubu bukarabiro butzafasha abantu kwirinda #Covid19 gusa ahubwo buzanafasha mu gukomeza guteza imbere umuco w’isuku cyane cyane gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda izindi ndwara ziterwa no kudakaraba intoki.

Musuhuke yakomeje avuga ko kubaka ubukarabiro mu bigo by’amashuri bizafasha abana kwirinda #covid19 ndetse bikanabatoza umuco wo gukura baharanira kugira isuku aho bari hose. 

Yasabye abana n’abayobozi b’ishuri kubufata neza no kubugirira isuku kugira ngo bukomeze bubafashe mu kunoza isuku muri iki kigo. Yagize ati “Umusanzu wacu nka Reach the Children Rwanda mu guhangana na #Covid19 twubatse ubukarabiro hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ngo dufashe abantu gukuraba intoki banirinda izindi ndwara. Uyu munsi rero ubwo twubatse muri Kicukiro tubutanze ku mugaragaro dusaba abayobozi n’ababukoresha buri munsi kubwitaho cyane bityo intego yatumye tubwubaka izagerweho nta nkomyi”.

Amaze kumurikirwa ku mugaragaro ubu bwogero, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye Ubuyobozi bwa Reach the Children Rwanda ubufatanye bwagaragaje mu gukomeza gufasha Ubuyobozi mu guhangana n’ikwirakwira rya #Covid19 hubakwa ubukarabiro hirya no hino.

Yagize ati “Ndabashimira cyane ku bw’ibi bikorwaremezo mwubatse byo gufasha abatuye Kicukiro kurushaho kugira isuku cyane cyane muri iyi minsi duhanganye na #Covid19. Mu bufatanye buhora buturanga nta kabuza iki cyorezo tuzagitsinda. Ubuyobozi buzarushaho gukurikirana imikorere yabyo bityo birusheho kugirira abaturage akamaro”

Uretse kubaka ubwogero, Reach the children Rwanda yanatanze ibigega by’amazi byifashihwa mu kubika amazi akoreshwa muri ubu bwogero, isabuni bifashisha bakaraba n’utwuma dupima umuriro ku binjiye mu mashuri n’amasoko.