Kicukiro: Abagore 33 bahagarariye abandi mu buhinzi n’ubworozi bahawe Telefoni zigezweho (Smartphones)

Kuri uyu wa 01 Mata 2021, Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya ku bufatanye na Sosiyeti y’itumanaho MTN-Rwanda bahaye abagore 33 bahagarariye abandi mu buhinzi n’ubworozi Telefoni zigezweho (Smartphones) zatanzwe binyuze muri gahunda y’ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda.

 

Aba bagore batoranyijwe hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko nibura umufashamyumvire mu buhinzi umwe afasha abahinzi 4,000.

 

Izi Telefoni bahawe ni izo kuborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi n’ubworozi no kuyageza ku bahinzi n’aborozi bagenzi babo bahagarariye.

Amwe muri ayo makuru harimo ay’iteganyagihe, ayerekeye amasoko y’umusaruro wabo n’ay’uburyo bugezweho mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi.

 

 

Mu butumwa yatanze mu gushyikiriza aba bagore Telefoni, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yavuze ko zizafasha abagore kurushaho kubona amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi bakeneye bityo bakarushaho kwiteza imbere.

 

Yagize ati “Abagore bagira uruhare rukomeye mu buhinzi n’ubworozi; ni yo mpamvu rero bakeneye n’ibikoresho bigezweho bibafasha kunoza neza akazi kabo bakamenya amakuru agezweho, bagasangira ubumenyi n’ubunararibonye bafite bityo bakarushaho kunoza ibyo bakora”.

 

Yasabye abahawe Telefoni kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro bagahanahana amakuru atuma bakomeza kuba ku isonga mu buhinzi n’ibindi bikorwa byose by’iterambere.

 

Umwe mu bahawe Telefoni witwa Mukangumire Dorothea yashimmiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabageneye izi telefoni avuga ko zigiye gukemura ikibazo bari bafite cyo kutamenyera ku gihe amwe mu makuru y’ubuhinzi n’ubworozi nko kutamenya ingamba nshya zafashwe cyangwa andi mabwiriza aba yihutirwa gushyirwa mu bikorwa arebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

 

Yagize ati “Ndashimira byimazeyo abayobozi bacu baduhaye izi telefoni zigezweho. Zizadufasha gutanga amakuru y’ubuhinzi ku gihe ndetse tuzamenyeraho n’andi makuru menshi bityo turusheho kunoza ibyo dukora. Mutubwirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muti abagaore b’abahinzi bo mu Karere ka Kicukiro ko tumushimiye cyane ku iterambere rigaragarira buri wese akomeje kutugezaho”.

 

Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

 

Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iri koranabuhanga ku banyarwanda bose.

 

Biteganyijwe ko Abagore ibihumbi 3000 bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu hose bazahabwa Telefoni zigezweho (Smart Phones) binyuze muri iyi gahunda ya #Connect Rwanda.