Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe guhuza imbaraga mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro rwasabwe guhuza imbaraga no gukoresha uburyo bwose bushoboka burimo ikoranabuhanga rugahangana n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwiyongera abenshi muri bo bakaba bakunze kwifashisha ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga.

 

Ibi uru rubyiruko rwabisabwe na Senateri Ntidendereza William mu muganda wo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro wakozwe kuri uyu wa 03 Mata 2021.

 

Uyu muganda wateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Kicukiro n'inzego z'Urubyiruko ndetse n'Abagore mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ni umuganda wakozwe hibandwa kunsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”

 

Mu biganiro byaruhuje n’Abayobozi batandukanye nyuma y’umuganda, abafashe ijambo bose basabye urubyiruko guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Senateri Ntidendereza William yavuze ku muri iyi minsi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwifashisha ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ko muri iki gihe kandi usanga abakoresha izo mbuga nkoranyambaga abenshi ari urubyiruko aboneraho kurusaba kuzikoresha bahana ubutumwa ariko kandi banarwanya abatavuga amakuru mbi ku Rwanda n’abahana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaye bifashisha cyane ikoranabuhanga. Izo mbuga bakoresha namwe muzi kuzikoresha muhana amakuru atandukanye. Ndabasaba kuzikoresha mutanga amakuru meza ku gihugu cyanyu kandi murwanya abo abose bakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Uyu muganda wahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza igihembwe cyahariwe kuzirikana ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri n’ivangura hagamijwe gukomeza kubaka iterambere rirambye.

 

Muri iki gihembwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwateguye ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage bagatuye no kubakangurira gukunda igihugu.

 

Muri ibyo bikorwa harimo koroza abarinzi b’igihango, gukorana n’imiryango ishingiye ku myemerere mu byerekeye gukomeza kwigisha ubumwe n’ubwiyunge, gusura ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca n’ibindi bikorwa bitandukanye bishiminagira ubumwe n’ubwiyunge.