#Kwibuka27: Hibutswe Abatutsi barenga ibihumbi 97 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uyu munsi kuwa 11 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi barenga ibihumbi 97 bashyinguwe muri uru Rwibutso barimo abiciwe kuri uyu musozi bakuwe mu cyahoze ari ETO-Kicukiro n’abandi bakuwe mu nkengero zawo bakicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Nkuko byagarutsweho muri iki gikorwa, Abatutsi barenga ibihumbi 2,500 mu bashyinguwe muri uru rwibutso ni abakuwe muri Eto-Kicukiro (ubu ni ishuri ry’imyuga rya IPRC-Kigali) aho bari bahungiye bajyanwa kwicirwa ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi (MINUAR) icyo gihe zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda.

 

Aba bari bahungiye muri Eto-Kicukiro bizeye ko izi ngabo zibarindira umutekano ntihagire ubakoraho ariko ngo batungurwa no kubona izi ngabo zifashe ibikoresho byazo zurira indege ziritahira maze Interahamwe zihita zirara muri aba Batutsi bamwe zitangira kubicira aho abandi zibajyana kubicira ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.

 

Igikorwa cyo kwibuka izi nzirakarengane cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Ubuyobozi bw’’Akarere, IBUKA, abahagarariye inzego z’umutekano, abahagarariye abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso n’abandi bayobozi n’’abakozi mu nzego zitandukanye.

 

Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda #Covid19, abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguwe muri uru Rwibutso.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pudence Rubingisa yavuze ko nubwo kubera ingamba zo kwirinda #Covid19 ku rwibutso hatahuriye abantu benshi baje kwibuka, buri muntu wese aho ari akwiriye kwibuka anazirikana inzira y’umusaraba aba Batutsi banyujijwemo bajya kwicirwa ku musozi wa Nyanza; ndetse bikaba n’umwanya mwiza wo guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.

 

Yakomeje asaba urubyiruko kujya rusura inzibutso za Jenoside kuko bizarufasha kwigira kuri aya mateka ya Jenoside rukaboneraho krwanya abashaka gupfobya no guhakana Jenoside bityo rubashe kubaka neza u Rwanda rw’ejo hazaza.

Yagize ati”ubutumwa naha urubyiruko ni uko rwajya ruza hano rugasobanukirwa n’aya mateka rumenye ko abantu baruhukiye hano bavukijwe ubuzima bwabo ruhuze imbaraga mu kurwanya abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho, abayita andi mazina n’abayipfobya.. Ibi bizarufasha kubaka neza u Rwanda rw’ejo hazaza”.

 

Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyanza witwa Mukayiranga Speciose yavuze ko habereye ubugome burenze ubundi. Abo mu muryango we bose biciwe kuri uyu musozi. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside hakagira abarokoka.

Yagize ati “Abana, urubyiruko abasaza n’abakecuru bose barishwe bazira uko baremwe. Ndi umwe mu barokokeye hano, nukuri ndashimira Inkotanyi zakoze ibishoboka byose zigahagarika Jenoside yari igamije gutsemba Abatutsi bose. Zaduhaye ubuzima, ubu turiho tunibuka abacu”.

 

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro birakomeje hategurwa ibiganiro bitandukanye binyuze mu ikoranabuhanga no ku maradio na Televiziyo.