Kicukiro: Ubuyobozi bw’Akarere bwamurikiye abagatuye ibikubiye mu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, kuri uyu wagatanu, bwamurikiye abaturage bagatuye, abafatanyabikorwa bako batandukanye n’itangazamakuru ibikubiye mu bushakashatsi bugamije kureba uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo mu byahoze ari amakomini yaje guhinduka Akarere ka Kicukiro mu mavugurura y’inzego z’imitegekere y’igihugu yabaye mu mwaka wa 2006.

 

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda rigari ry’abashakashatsi riyobowe na Prof. Déo MBONYINKEBE bukaba bwarakusanyije amakuru yo guhera mbere y’umwaka wa 1959 mu rwego rwo gusobanura imvano y’amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu byahoze ari amakomini yaje guhinduka Akarere ka Kicukiro 

 

Ubwo yamurikaga ku mugaragaro ibikubiye muri ubu bushakashatsi, Prof. Mbonyinkebe yavuze ko mu gukusanya amakuru bakoresheje uburyo bw’ibiganiro mu batangabuhamya 150 batuye mu Mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro; babaza abireze bakemera icyaha ubu bafunguwe, abahoze ari abayobozi mu gihe cya Jenoside n’abandi.

 

Yavuze kandi ko bifashishije inyandiko zifite aho zihuriye n’amateka ya Jenoside, ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka Karere cyangwa ahandi ariko zitanga amakuru yerekana uko Jenoside yakozwe n’impamvu zayiteye.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuva mu 1959 Abatutsi bari batuye muri Kicukiro batahwemye gutotezwa bikomeye ndetse bakavangurwa cyane cyane mu mashuri, mu kazi, mu gisirikari no mu nzego z’imirimo ya Leta n’iy’abikorera.

 

Bunagaragaza ko ubwo inkotanyi zatangiraga kugaba ibitero byo kubohora igihugu mu 1990, Abatutsi bo muri Kicukiro bishwe ku mugaragaro, barasahurwa ndetse baranasenyerwa bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.

 

Bukomeza bwerekana ko kuba Kicukiro yari ituwemo n’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana byihutishije umugambi wa Jenoside ubwo indege ye yahanurwaga mu 1994 Interahamwe zikaba zarahise zigota ndetse zikica Abatutsi bari batuye muri Nyarugunga, Kanombe na Masaka bamwe zibasanze mu ngo zabo abandi zibafatiye kuri za bariyeri zari zashyizwe hirya no hino muri ibi bice.

 

Mu ngero z’ubukana bwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu Karere ka Kicukiro, ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Mirenge igize Akarere habereye ubwicanyi ndengakamere, kumenesha no kwica Abatutsi.

 

Ingero ni nko mu cyahoze ari Eto-Kicukiro mu gitero cyari kiyobowe n’’uwitwa Jean de la Croix na Kayiranga J. Bosco Abatutsi bari bahahungiye bamwe biciwe aho abandi bajyanwa kwicirwa ku musozi wa Nyanza ahari ikimoteri kimenwamo imyanda iva mu Mujyi wa Kigali.

Izindi ngero zigaruka ku duce twiciwemo Abatutsi benshi turimo ahitwa kwa Carloss, mu cyobo cya MAGERWA, Paruwasi ya Gikondo, Mburabuturo, icyanya cy’inganda cya Gikondo n’ahandi.

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi avuga ko amakuru butanze azarushaho gufasha abantu cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati “ubu bushakashatsi ni umusanzu ukomeye cyane mu kurushaho gusobanura ishyirwamubikorwa ry’umugambi wa Jenoside mu karere ka Kicukiro kandi ni inyigisho ikomeye izafasha abantu kurushaho kumenya ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bahurize hamwe kurwanya abayipfobya n’abayihakana.

 

Kwandika no kubika neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu myanzuro w’Inama ya 13 y’Igihugu y’umushyikirano yateranye mu Ukuboza 2015 aho iyi nama yasabye inzego zose za Leta gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mateka ya Jenoside hibandwa ku mwihariko wa buri rwego na buri gace.