Umurenge wa Niboye wamurikiye abawutuye ibyagezweho mu nzego z’imirimo itandukanye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17-04-2021, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye bwamurikiye abawutuye n’abafatanyabikorwa bawo ibikorwa by’amajyambere bitandukanye uyu Murenge wagezeho bikaba byamuritswe hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti " Niboye horana Inganji”.

 

Umuhango wo kumurika ibi bikorwa witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba n’Ubuyobozi bw’Akarere, bamwe mu bafatanyabikorwa b’uyu Murenge n’abandi batumirwa mu nzego zitandukanye

 

Kumurika ibi bikorwa biri muri gahunda ya "NKORE NEZA BANDEBEREHO" y'Akarere ka Kicukiro y'igihembwe cy'Ubumwe n'Ubwiyunge cyahujwe n'iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Bimwe mu bikorwa byamuritswe harimo igihangano cy'Ubumwe n'Ubwiyunge kizashyirwa ku mbibi z’uyu Murenge n’indi Mirenge gitanga ubutumwa bukangurira buri wese guharanira ubumwe n’ubwiyunge no gushyira imbere ubunyarwanda mu byo akora byose.

 

Hanamuritswe kandi Indirimbo y’Umurenge yitwa “NIBOYE IGANJE”yahimbwe n’umuhanzi witwa “Intore Tuyisenge”.

 

Mu bindi byamuritswe harimo icyumba cy'imihigo kizajya kibikwao amakuru yose yerekeye imihigo n’uko igenda ishyirwa mu bikorwa. Hanamuritswe kandi ibikoresho by'Umurenge, ubukarabiro bugezweho bufasha abaje gushaka serivisi gukaraba intoki birinda kwandura no kwanduzanya #Covid19 hanamurikwa n'ibindi bikorwa byakozwe ku bufatanye n'Umurenge, abafatanyabikorwa bawo mu iterambere n'abaturage.

 

Ubwo yamurikaga ibi bikorwa, Umuyobozi wUmurenge wa Niboye Murekatete Patricia yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bihindura isura y’uyu Murenge n’ubuzima n’imibereho by’abawutuye.

 

Yagize ati “Abaturage bishyize hamwe twubaka inzu 22 zizatuzwamo abatishoboye mu Murenge wa Masaka. Mu bijyanye n’ibikorwaremezo cyane cyane mu mihanda bakusanyije Miliyoni 85 zo kuyitunganya ndetse ubu imyinshi iri hafi kurangira”.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yashimiye abakozi n’abatuye muri uyu Murenge ku bikorwa by’iterambere bakomeje kugeraho abasaba gukoeza kunga ubumwe kuko ari bwo buzababashisha kugera kuri byinshi byiza bifuza.

 

Yagize ati “ibikorwa twabonye n’ibindi tutabashije gusura mwabigezeho mu bufatanye; ubwo bumwe, uko gushyira hamwe ni byo mbasabye ngo mu bikomeze bityo n’ibindi mwagaragaje mwifuza kugeraho muzabigeraho nta nkomyi”.

 

Gahunda ya “NKORE NEZA BANDEBEREHO” izakorerwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro aho buri Murenge uzagaragariza abawutuye n’abafatanyabikorwa bawo ibyo wagezeho n’ibyo uteganya kugeraho.