Kicukiro: Abaturage bishimiye kwegerezwa ibikorwaremezo by’ubuzima aho batuye

Bamwe mu baturage baturage batuye mu Mirenge ya Kigarama na Gahanga barishimira kwegerezwa ibikorwaremezo by’ubuzima birimo amavuriri y’ibanze (Health Posts) kuko bizabafasha kwivuriza hafi no kubona ubutabazi bwihuse mu gihe hari umwe muri bo ugize ikibazo cyubuzima.

 

Ibi, babitangaje ubwo hatahwaga ku mugaragaro amwe mu mavuriro y’ibanze mu cyumweru cyahariwe kwita k'ubuzima (25-30 Mata 2021) cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuzima bwiza ishema ryacu" cyatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’abafanyabikorwa bako bafite ibikorwa byibanda cyane kuri serivisi z’ubuzima.

 

Ni icyumweru cyibanze ku gutanga serivisi z'ubujyanama no gupima abantu indwara zitandura, gupima agakoko gatera Sida, kuboneza urubyaro, kwita ku bana bafite imirire mibi, gukangurira ababyeyi kujyana abana mu marerero atandukanye harimo n’ibigo mbonezamikurire, kwita ku isuku ahantu hose, gutanga ubwisungane mu kwivuza hakiri kare no gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo biciye muri gahunda y'ijwi ry’umurwayi n’izindi servisi z’ubuzima zitandukanye.

 

Ubwo yatangizaga iki cyumweru ku mugaragaro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye abafatanyabikorwa bateye inkunga iki gikorwa anabashimira hamwe n'abandi bose muri rusange k'uruhare bakomeje kugaragaza mu gufasha Akarere kugera ku ntego kihaye.

 

Yasabye abatuye Akarere ka Kicukiro guharanira kugira ubuzima bwiza binyuze muri gahunda zo guteza imbere ubuzima zashyizweho.

Yagize ati “Ni byiza ko buri wese aharanira kumenya uko ubuzima bwe buhagaze ufite ikibazo akagirwa inama ndetse akanivuza hakiri kare. Iyi gahunda yashyizweho ngo ibafashe kumenya imiterere y’ubuzima bwanyu no kunguka ubumenyi n’ubujyanama muri serivisi zitandukanye z’ubuzima.

 

Muri iki cyumweru cy’ubuzima hatashywe ibikorwaremezo by’ubuzima birimo amavuriro y’ibanze (health posts) ari yo ivuriro ry'ibanze “Umucyo” ryubatse mu Murenge wa Kigarama n’ivuriro ry’ibanze rya Kagasa ryubatse mu Murenge wa Gahanga yose akaba akorana n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).

 

Bamwe mu baturage batuye muri iyi Mirenge bagaragaje ibyishimo byo kuba begerejwe aya mavuriro kuko bizabafasha kwivuriza hafi kandi ku gihe.

 

Uwamwiza Aline wo mu Murenge wa Kigarama yavuze ko iri vuriro begerejwe rigiye kubafasha kugabanya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza. Yagize ati “tuzajya twiuriza hafi. Ubusanzwe twiurizaga kure aho byasabaga gukora urugendo rurerure ariko ubu ufashwe azajya ahita yihutira kuza hano.

Uwimana JMV utuye mu Murenge wa Gahanga yavuze ko ubusanzwe bakoraga kilometero 4 bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gahanga. Yemeza ko iri vuriro ribagobotse mu kubagabanyiriza urwo rugendo bakoraga.

Yagize ati ‘’ twagorwaga n’urugendo rurerure twakoraga. Twiyeze ko rugabanutse kandi dushimiye ubuyobozi bwatwegereje iri vuriro”

 

Abaturage b’Akarere ka Kicukiro basabwe muri rusange gukurikirana ubuzima bwabo bipimisha indwara zitandura n’izindo ngo bamenye uko bahagaze bityo baharanire kugira ubuzima bwiza.