Kicukiro: Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere basabwe kongera imbaraga mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Kicukiro basabwe kongera imbaraga mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge muri gahunda zigenewe abayoboke b’iyo miryango hagamijwe gukomeza kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi uzira amacakubiri

Ibi, aba bayobozi babisabwe mu mwiherero w’iminsi 2 wabahuje n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro wabereye mu cyumba cy’inama cya Saint Vincent Pallotti i Gikondo kuva kuwa 11-12 Gicurasi 2021

Uyu mwiherero ni umwe mu myanzuro y'inama yahuje abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubwiyunge ry'Akarere ka Kicukiro iheruka ukaba warateguwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Imiryango ishingiye ku myemerere, umusemburo w'ubumwe n'ubwiyunge”.

Uyu mwiherero wari ugamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge no kongera imbaraga mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu miryango ishingiye ku myemerere n’abayoboke bayo no kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi uzira amacakubiri n’ivangura.

Watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa wasabye abawitabiriye kurushaho kwimakaza Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu miryango yabo no mu bo bayobora.

Yagize ati “Mu bikorwa byo kwigisha ijambo ry’Imana mukora buri munsi ni ngombwa ko muhamagarira abo muyobora kurushaho kunga ubumwe no kwiyunga kuko bizabafasha kurushaho kugera ku iterambere bifuza. Ni byiza ko mwongera ingufu muri ibyo bikorwa kandi bizabafasha kugera ku ntego mufite”.

Ku munsi wayo wa mbere abitabiriye bagejejweho ibiganiro ndetse banabyunguranaho ibitekerezo.

Ibyo biganiro byatanzwe ni:

1.         Imikorere ya RIC inshingano zayo n’imikoranire n’izindi nzego cyatanzwe na Rev. Julie KANDEMA

2.         Uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro mu muryango nyarwanda cyatanzwe n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Fidele Ndayisaba

3.         Ndi Umunyarwanda isano isumba ayandi cyatanzwe na Padiri CONSOLATEUR Innoccent

Ku munsi wa kabiri hatanzwe ibiganiro bikurikira:

1.         Urugendo rw’isanamitima mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatanzwe na Nkurunziza David umwe mu bayobozi b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda)

2.         Nkurunziza David afatanyije n’umufatanyabikorwa Rich The children batanze ikiganiro ku ngamba zo gukemura ikibazo cy’inzererezi na progaramu mbonezamikurire y’abana (ECD).

Nyuma abitabiriye uyu mwiherero bakoze amatsinda n’umukoro ngiro aho buri tsinda ryamuritse ibyavuye mu bitekerezo byakusanyijwe ku bibazo byari byabajijwe.

 Abitabiriye uyu mwihererero biyemeje kurushaho kongera inyigisho z’isanamitima na Ndi Umunyarwanda n’iz’ubumwe n’ubwiyunge mu bayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri.