Abashinzwe imibereho myiza mu Tugari bahaye inka abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu Murenge wa Nyarugunga

Uyu munsi kuwa 22-05-2021, Ihuriro ry’abakozi bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Tugari tugize Akarere ka Kicukiro ryahaye inka abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bibumbiye muri Koperative “Impuhwe” ink’ikimenyetso cyo kubashimira ubutwari nubwitange bagaragaje mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’umuganda aba bakozi bakoze basukura ikibuga cy’imyidagaduro n’ubusitani bukikije aho iyi Koperative ikorera mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga.

 

Jeannette Umuhongerwa uhagarariye iri huriro yavuze ko mu byukuri nta wabona igihembo aha abitangiye kubohora u Rwanda kuko bitanze batizigama bamwe bikabaviramo ubumuga abashimira ubwo butwari n’ubwitange bagaragaje bwatumye icyo baharaniraga kigerwaho.

Yagize ati “Iyi nka tubahaye uyu munsi mu byukuri si igihembo cy’ibyiza mwakoze ubwo mwitangiraga kubohora abanyarwanda ubu tukaba twishyira tukizana mu gihugu yacu ahubwo ni ikimenyetso cyo kubashimira no kubagaragariza ko abo mwitangiye babazirikana kandi ko bahora biteguye kugera ikirenge mu cyanyu mu kurwanya icyo ari cyose cyasubiza u Rwanda mu icuraburindi’’.

 

Umuhongerwa yongeyeho ko iri Ihuriro ry’abakozi bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Tugari bazakomeza kubaba hafi, kuzirikana ubwitange bagize ndetse no gukomeza kubegera ngo babigireho byinshi byatuma barushaho gusigasira ibyagezweho mu iterambere.

 

Sakindi Adolphe wavuze mu izina ry’uhagarariye Koperative Impuhwe yavuze ko bishimiye iyi nka bahawe kuko izabafasha kwiteza imbere kandi ko bazayifata neza bityo nabo bakazoroza abandi.

Yongeyeho ko baterwa ishema no kubona ibyo baharaniraga mu rugamba rwo kubohora igihugu byagezweho asaba aba bakozi kurushaho kubirinda icyabihungabanya.

Yagize ati “twishimiye cyane iyi nka muduhaye kandi rwose birushaho kutunezeza iyo tubona ibyo twaharaniye byaragezweho. Iyi nka tuzayifata neza iduhe umusaruro kandi natwe tuzoroza n’abandi bityo ibyiza by’iterambere twaharaniye kandi tukageraho rigere kuri buri munyarwanda wese”.

 

Kayitesi Frolence wari uhagarariye Komisiyo y’igihugu yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe yashimiye cyane aba bakozi igitekerezo cyiza bagize cyo gushimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bigaragaza guha agaciro ubwitange bagize mu kubohora abanyarwanda. 

Yagize ati “Ni byiza ko mwazirikanye izi ntwari zitanze zikabohora igihugu. Iyi nka mubahaye ni ikimenyetso cyerekana ko mu kazi mushinzwe ko kwita ku mibereho myiza y’abaturage mwifuza ko nta muturage n’umwe usigara inyuma mu iterambere. Twizeye ko bazayitaho nabo bakazoroza abandi nkuko babyiyemeje”.