Abaturage ba Nyarugunga batashye ibikorwa by’amajyambere birimo imihanda biyubakiye ireshya na Kilometero 4

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye abaturage b’umurenge wa Nyarugunga bishyize hamwe bakiyubakira imihanda yatwaye amafaranga asaga miriyoni 100 mu Tugari twa Runyonza n’uwa Amahoro mu Kagari ka Rwimbogo

Bwabashimiye kandi ibikorwa by’isuku birangwa muri uyu Murenge birimo n’indabo zashyizwe mu mavazi ateretswe ku muhanda ukikije igice kimwe cy’ikibuga cy’indege no mu mu marembo yacyo hagamijwe kongera ubwiza n’isuku.

 

Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibi bikorwa cyabaye kuwa 22 Gicurasi 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye abaturage ba Nyarugunga ku kwishyira hamwe kwabo bakiyubakira ibikorwa by’amajyambere.

 

Yagize ati “Icyo tubashimira, mwakoze ibikorwa by’indashyikirwa amasomo ababakikije ngo bazaze kubigiraho uko mwiteje imbere. “Iyo ni yo miyoborere mpinduramatwara, imiyoborere ishingiye ku muturage, imiyoborere umuyobozi ahangayikishwa n’icyo azabwira abamutumye”.

Umutesi Solange yakomeje asaba abaturage kubana neza kuko ngo ibikorwa nk’ibyo bagizemo uruhare bitashoboka mu gihe baba babanye nabi, agasaba abaturage gukomera ku bumwe bwabo birinda amacakubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko imihanda yatashywe ku mugaragaro yubatswe n’abaturage ubwabo binyuze mu kwishyira hamwe mu masibo.

Imihanda yatashywe ni iyubatswe mu Mudugudu w’Amahoro ifite uburebure bw’ibirometero bibiri n’agaciro ka miriyoni 78.6Frw n’uwo mu Mudugudu wa Runyonza ureshya n’ibirometero bibiri watwaye amafaranga angana na miliyoni 54.2Frw.

Umwe mu baturage batuye muri uyu Murege witwa Murenzi Fred avuga ko yishimiye kuba bariyubakiye umuhanda bikaba bituma imodoka zabo zitazongera kugira ikibazo cy’umuhanda mubi birimo ibyondo no kwangirika kwa hato na hato.

Yakomeje asaba bagenzi gufata neza ibi bikorwa cyane kuyobora neza amazi ava ku nzu mu miyoboro yabugenewe kugira ngo atajya muri iyi mihanda bityo igatanngira kwangirika.

Muri iki gikorwa kandi Abafatanyabikorwa bakorana n'Umurenge mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza bashimiwe mu ruhame ndetse n'Imidugudu ya Amahoro na Runyonza yabaye indashyikirwa mu marushanwa y'imiyoborere myiza yateguwe n’Umujyi wa Kigali nayo irashimirwa.