Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashimiye abafatanyabbikorwa b’Akarere ka Kicukiro gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo bakora


Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi yashimiye Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere kudaheranwa n’ingaruka z’icyorezo cya #Covid 19 zabujije inama za rusange harimo n’imurikagurisha ngo abantu bagaragaze ibyo bakora ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga mu kugaragariza abaturage ibyo bagezeho.

Ibi Dr Usta Kaitesi yabigarutseho kuri uyu wakane tariki ya 27-05-2021 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kicukiro (JADF-Kicukiro) rizamara iminsi 3 rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuva kuwa 27-29 Gicurasi 2021).

Iri murikabikorwa ryatangijwe ku mugaragaro hifashishijwe umuyoboro wa Youtube ryibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Abafatanyabikorwa ku ruhembe rw'iterambere ry'Abaturage”.

Dr. Kaitesi avuga ko iri murikabikorwa ari bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gukorera mu mucyo aho buri wese abazwa ibyo akora.

Ati: “Ndashima buri wese waje hano. Nubwo duhanganye COVID-19, aho dusabwa kwirinda guhuza abantu benshi, ndashimira ko mutagamburujwe mukaba mwesheje umuhigo wo gukoresha Imurikabikorwa nkuko bikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena inshingano, imiterere n’imikorere by’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yongeyeho ko u Rwanda rwashyize ingufu mu guteza imbere ikoranabuhanga asaba ko n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino mu Turere barikoresha bakamenyekanisha ibyo bakora.

Yagize ati “uru ni urugero rwiza rw’uko nubwo abantu batemerewe guhura hari uburyo bwizewe kandi bugera kuri benshi bakoreshwa abantu bakamenya ibyo dukora. Twari tumenyereye gukora imurikagurisha tugaragaza ibyo dukora ariko amabwiriza yo kwirinda #Covid19 ntabitwemerera. Ikoranabuhanga rero rikwiye kudufashakurenga izo mbogamizi zose tukaryifashisha mu kugaragaza ibyo dukora”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro ari umunsi mwiza wo gusobanura ibyo bakora, kubigaragaza no gushishikariza abaturage kugana serivisi zitangwa n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Iri murikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa rifite intego yo guteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo bakora, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zinoze. Ni umwanya mwiza wo gutuma abaturage bamenya izo serivisi ndetse bakamenya icyo aba bafatanyabikorwa bakora mu guteza imbere imibereho n’iterambere ryabo”.

Umutesi Solange yakomeje ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bakomeje kugira muri gahunda zihindura ubuzima n’imibereho y’abaturage no gufasha Akarere kugera ku ntego kiyemeje kugeraho.

Yabashimiye cyane uburyo bitwaye mu gufasha Akarere guhangana n’icyorezo cya #Covid19 aho bafashije mu gutanga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda no kurinda abandi kwandura #Covid19, gutanga ibikoresho byo kuyipima, kubaka ubukarabiro hirya no hino mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, gufasha imiryango ishonje bayiha ibyo kurya mu gihe cya “Guma mu rugo” no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi wa JADF mu karere ka Kicukiro, Dr. Kagaba Aphrodis, yavuze ko bamaze kubona ko guteranya abantu benshi bitashoboka kubera amabwiriza yo kwirinda #Covid19 batekereje gukoresha imurikabikorwa mu buryo budasanzwe bw’ikoranabuhanga.

Dr Kagaba akomeza avuga ko iri ihuriro rizakomeza gufasha akarere mu iterambere by’umwihariko abaturage.

Iri murikabikorwa rizakomeza gukorwa hifashishijwe ibiganiro kuri Radio na Television bitandukanye.

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF/Joint Action Development Forum) ni urwego rushyirwaho n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo kuwa 03/07/2015, akanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo.