Kicukiro: Hatangijwe gahunda y’igicaniro cy’abarinzi b’igihango igamije kuzamura imibereho yabo

Kuwa 29-05-2021, Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwatangije ku mugaragaro gahunda y’igicaniro cy’abarinzi b’igihango igamije kuzamura imibereho yabo, gushimangira ubucuti hagati yabo binyuze mu buryo bwo korozanya, kumenyekanisha ibigwi byabo no gutoza urubyiruko kwigira ku bikorwa by’indashyikirwa bakoze.

 

Nkuko byagarutsweho “Umurinzi w‘Igihango” ni umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga (uriho cyangwa wapfuye) waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo.

 

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda ku ikubitiro abarinzi b’igihango 3 bahawe inka zose zihaka, zifite ubwishingizi bw’indwara n’impanuka ndetse banahabwa ibikoresho n’imiti byo kuzitaho.

 

Abarinzi b’igihango hawe inka ni Kayitare Gaetan utuye mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga, Mukamuheto Speciose utuye mu Kagari ka Rusheshe muri Masaka na Biyingoma Leonidas utuye mu Kagari ka Ayabaraya muri Masaka.

 

Amaze guhabwa inka, Mukamuheto Speciose yagaragaje ibyishimo bidasanzwe atewe no guhabwa inka ibintu we ubwe atatekerezaga ko bishoboka. Mu ijwi riranguruye ateze amaboko iruhande rw’inka ye yagize ati “Bavandimwe ubu ntimwabasha gupima ibyishimo mfite ntewe no guhabwa inka nkaba niteze ko izamfasha kwiteza imbere”.

 

Umurinzi w’’igihango Kayitare Gaetan we wahawe inka yiswe “inka y’ineza”, yasabye urubyiruko kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo rukagera ikirenge mu cy’ababohoye igihugu bityo rugahanira kuba mu gihugu kizira umwiryane n’amacakubiri.

Yagize ati “izi nka muduhaye ni ikimenyetso cyo guha agaciro ibikorwa byacu byo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside. Abenshi twabikoze tukiri bato mu bihe bitari byoroshye ndetse byagombaga no gutwara ubuzima bwacu ariko dukomeza kurwanya ikibi. Ibi rero bibere urubyiruko rwacu urugero rwiza rukure rurwanya ikibi”

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye abarinzi b’igihango b’Akarere ka Kicukiro uruhare bakomeje kugira mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Yabasabye gufata neza izi nka bahawe zikororoka bityo nabo bakazoroza abandi.

Yagize ati “iki gicaniro cy’abarinzi b’igihango dutangije uyu munsi kitubere inzira iganisha ku kuzamura imibereho yabo, guha agaciro ibyo bakoze ndetse no kubigiraho kuko bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Izi nka muhawe muziteho uko bikwiye; ubu zose zirahaka mu minsi mike ziratangira kororoka. Namwe rero muzoroze abandi bityo iyi gahunda izagere kuri buri wese”.

 

Kugeza ubu Akarere ka Kicukiro gafite abarinzi b’igihango 11 batoranyijwe hirya no hino mu Tugari. Mu gukomeza gushyigikira ibikorwa byabo hashyizweho ihuriro ryabo aho bahura bakaganira ku mikorere iganisha ku gutanga umusanzu wabo mu bumwe n’ubwiyunge hagamijwe gukomeza kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi uzira amacakubiri.