Kicukiro: Hasojwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ryari rimaze iminsi 3 rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuwa 29-05-2021 mu Karere ka Kicukiro hasojwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF-Kiccukiro) ryari rimze iminsi 3 (kuva kuwa 27-29-05-2021) rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi kwandura #Covid19.

 

Ni imurikabikorwa ryakozwe hibandwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Abafatanyabikorwa ku ruhembe rw'iterambere ry'Abaturage”.

Ryatangijwe hakoreshejwe umuyoboro wa Youtube rikomeza gukorwa hatangwa ibiganiro kuri Radio na Televisiyo bitandukanye byose bisobanura ibikorwa by’ingenzi abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro bagezeho mu mwaka wa 2020/2021.

 

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri murikabikorwa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr Usta Kaitesi yashimiye Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere kudaheranwa n’ingaruka z’icyorezo cya #Covid 19 zabujije inama za rusange harimo n’imurikagurisha ngo abantu bagaragaze ibyo bakora ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga mu kugaragariza abaturage ibyo bagezeho.

Ati: “Ndashima buri wese waje hano. Nubwo duhanganye COVID-19, aho dusabwa kwirinda guhuza abantu benshi, ndashimira ko mutagamburujwe mukaba mwesheje umuhigo wo gukoresha Imurikabikorwa nkuko bikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena inshingano, imiterere n’imikorere by’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere”.

Ubwo ryasozwaga ku mugaragaro, Perezida wa JADF mu Karere ka Kicukiro, Dr. Kagaba Aphrodis, yavuze ko nubwo batashoboye guhuriza hamwe abantu benshi kubera amabwiriza yo kwirinda #Covid19, ikoranabuhanga ryabafashije kugera kuri benshi ndetse baruseho.

Yagize ati “ibiganiro twatanze kuri radio na television bitandukanye twabonye ko byageze ku bantu benshi. Mu bihe nk’ibi bidasanzwe ni ngombwa ko n’abantu bakora ibidasanzwe ikoranabuhaga rero ryadufashije kugera ku bantu benshi kandi dukomeza no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda #covid19”.

 

Mu gusoza iri murikabikorwa kandi abafatanyabikorwa babaye indashyikirwa bashimiwe mu ruhame.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-Kigali) ryafashije Akarere gupima ubutaka bwubatswemo ibyumba by'amashuri, rikora intebe zicarwaho muri ayo mashuri rinafasha kandi gutambutsa imurikabikorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ryashimiwe mu ruhame.

Umufatanyabikorwa Glory Bible Mission in Africa wahaye imiryango itishoboye matela 200 akanatanga ibiribwa ku batishoboye mu gihe cya “guma mu rugo” ndetse akaba yanatanze inka 3 zahawe abarinzi b'igihango na we yashimiwe mu ruhame.

Umufatanyabikorwa Reach the Children Rwanda watanze ibikoresho bipima n'ibirinda kwandura #Covid19 ndetse akubaka ubukarabiro bugezweho mu mashuri n'ahahurira abantu benshi mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda kwandura no kwanduza #Covid19 na we yashimiwe mu ruhame.

 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro ryamurikiye abantu benshi serivisi zitangwa n’aba bafatanyabikorwa kuko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwageze ku bantu bo mu byiciro binyuranye

 

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF/Joint Action Development Forum) ni urwego rushyirwaho n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo kuwa 03/07/2015, akanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo. Ryashyizweho kugira ngo ryunganire ubuyobozi, binyuze mu nzego Abanyarwanda bakoreramo kugira ngo bashobore kugira uruhare mu iterambere ryihuse mu gihugu.

JADF igizwe n’imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini, abikorera n’abari mu nzego z’imirimo ya Leta bakorera mu Karere no mu Murenge.