Kicukiro: Abayobozi b'imiryango ishingiye ku myemerere biyemeje kongera inyigisho z'isanamitima mu bayoboke bayo

Abayobozi b'Imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Kicukiro biyemeje gushyira ingufu no kongera umubare w'inyigisho z'isanamitima n'izimakaza gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mu masomo basanzwe baha abayoboke bayo.

 

Uyu ni umwe mu myanzuro w'icyiciro cya kabiri cy'umwiherero w'iminsi 3 wahuje abayobozi b'iyi miryango wibanda ku nsanganyamatsiko igira iti "Imiryango ishingiye ku myemerere, umusemburo w'ubumwe n'ubwiyunge".

 

Uyu mwiherero wateguwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro ku bufatanye  n'umushinga Dufatanye Urumuri Project ushyirwa mu bikorwa na International Alert-Rwanda ku nkunga ya USAID; ukaba wari ugamije guteza imbere no kongera imbaraga mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge mu miryango ishingiye ku myemerere, kwimakaza Ndi Umunyarwanda no kubaka umuryango nyarwanda utekanye.

 

Mu kiganiro "Ndi Umunyarwanda isano isumba ayandi" Dr.Rev. Antoine Rutayisire yahaye abitabiriye aya mahugurwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye benshi ibikomere hakaba hakenewe inyigisho z'isanamitima zihoraho zigamije komora ibyo bikomere.

Yagize ati "Muri uru rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge dusabwa kurushaho kwegera abo tuyobora tukabaha inyigisho z'isanamitima zihagije bityo ibikomere bafite tubyomore ibi bizadufasha kugera ku ntego nyayo y'ubumwe n'ubwiyunge buhamye"

 

Mu kindi kiganiro cyatanzwe na Dr. Pastor. Joseph Nyamutera yavuze ko abayobozi b'Imiryango ishingiye ku myemerere bagomba kugira uruhare runini mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge bahereye hagati yabo nyuma bikagera no mu bayoboke na bo bakazabigeza mu miryango yabo.

 

Yagize ati "Ntitwakwigisha abayoboke b'Imiryango duhagarariye ubumwe n'ubwiyunge tutabanje kwireba twe ubwacu nk'abayobozi uko tubanye n'uko dufashanya kuzuza inshingano zacu za buri munsi. Izo mbuto nziza twera ni zo zizamurikira abandi barusheho kumva inyigisho zo kunga ubumwe tubaha na bo bazigeze ku bandi kandi bizadufasha kuba mu miryango ibanye neza kandi itekanye"

 

Mu gusoza ku mugaragaro uyu mwiherero, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye cyane aba bayobozi ku uruhare bakomeje kugaragaza mu gufasha Akarere kwesa imihigo no muri gahunda zihindura ubuzima n’imibereho by’abatuye Kicukiro.

Yabasabye gushyira ingufu mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu bo bayobora no kwigisha inyigisho z’isanamitima hagamijwe gufasha abantu gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mudufasha muri gahunda nyinshi zo guteza imbere abatuye Kicukiro ibyo ndabibashimira cyane. Mukomeze na none mudufashe guteza imbere ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge mu babagana kandi murusheho kubafasha gukira ibikomere batewe n’amateka nabi ya Jenoside twanyuzemo”.

 

Mu yindi myanzuro yafashwe n’abitabiriye aya mahugurwa harimo gushyiraho gahunda zihariye zo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge, guhura buri gihembwe hakabaho gusuzuma intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge n’indi myanzuro itandukanye.