Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe bwamurikiye abawutuye ibikorwa by’amajyambere byagezweho mu mwaka wa 2020/2021

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11-06-2021, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye bwamurikiye ku mugaragaro abaturage bawutuye bimwe mu bikorwa by’amajyambere byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

 

Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwaremezo byubatswe n'abaturage birimo imihanda ya Kaburimbo aba baturage biyubakiye binyuze mu kwishyira hamwe kwabo bakishakamo ibisubizo.

 

Ni igikorwa cyaranzwe no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside 12 baremewe ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda, amafaranga agenewe igishoro mu bucuruzi n'ibindi bibafasha kwiteza imbere byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga angana na 2,700,000Frw.

 

Muri iki gikorwa kandi hanabayeho gishimira ku mugaragaro Abafatanyabikorwa b'uyu Murenge ku ruhare bagira mu guteza imbere uyu Murenge n'uruhare rwabo mu gukomeza guhindura ubuzima n'imibereho by'abatuye Umurenge wa Kanombe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kanombe Mapambano Festo yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi byagezweho.

Mu byagarutsweho harimo imihanda ireshya na kilometero 10 mu Kagari ka Rubirizi no mu tundi Tugari yose yubatswe n’abaturage binyuze mu kwishyira hamwe mu masibo.

Mu bindi bishimira ko byagezweho harimo ko muri uyu mwaka Uumurenge wa Kanombe wahaye inka imiryango 4 muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda.

Mu kwita ku batishoboye hubatswe inzu 5 (Inzu 1 imwe itujwemo imiryango 2) yatujwemo imiryango 10.

 

Umwe mu baturage bahawe imashini yo kudoda n’amafaranga 180.000Frw yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge bumufashije akongera kwiteza imbere nyuma y’aho ubucuruzi buciriritse yakoraga bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 bugahagarara n’igishoro kikamushirana.

Yagize ati: “iki cyorezo cyangizeho ingaruka kuko ubucuruzi nakoraga bwahagaze. Ndashimira ubuyobozi bw’Umurenge bumfashije nkaba ngiye mpawe imashini idoda kandi nizeye ko nzayibyaza umusaruro nkiteza imbere”.

 

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye abaturage n'abafatanyabikorwa b'uyu Murenge ku bikorwa by'indashyikirwa bagezeho abasaba gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye.

 

Yagize ati: “Ubufatanye mu kugira icyerekezo kimwe bitugeza aheza. Gushyira hamwe kw’abaturage n’ubuyobozi biteza imbere Umurenge wa Kanombe. Ndabashimira ukwishyira hamwe kwanyu mukishakira ibisubizo birimo iyi mihanda mukomeje gukora ngo muteze imbere aho mutuye”.

Umutesi Solange yakomeje asaba abahawe inkunga kuyikoresha neza ikabakura mu bukene bagateza imbere imiryango yabo.

Ati “Iyi nkunga muhawe si iyo kujya gukoresha uko mwishakiye ngo ejo cyangwa ejobundi tuzumve ngo yabapfiriye ubusa. Muyikoreshe neza ibabebere intangiriro yo gushaka uko mwakwiteza imbere”.

 

Uretse kuba hamuritswe ibyagezweho, Muri iki gikorwa kandi hanabayeho gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) bw'umwaka wa 2021/2021 aho ku ikibitiro umufatanyabikorwa witwa “Reach the Children Rwanda” yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 100 batishoboye.