Gahanga: Hatangijwe gahunda ya “Imana Ifasi” igamije kuzamura ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye

Kuri uyu wa 12-06-2021, mu Murenge wa Gahanga hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya yiswe “Imana Ifasi” igamije kongera ubufatanye hagati y’abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere bagakorera hamwe mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo bibabangamiye.

Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa mu nama mpuzabikorwa yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’uyu Murenge, abafatanyabikorwa bawo na bamwe mu baturage bake (kubera amabwiriza yo kwirinda #Covid19) batuye muri uyu Murenge.

Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwa by’amajyambere uyu Murenge wagezeho birimo ivomero ryiswe “Iriba ry’amahoro” rigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage batuye muri aka gace no kubibutsa gukomeza gukorera hamwe mu kwiteza imbere.

Nkuko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel yavuze ko iyi gahunda igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage aho buri wese asabwa kumenya ibibazo byugarije abo baturanye n’aho batuye akihutira gutanga ayo makuru maze abayobozi n’abaturage bakicara hamwe bose bakabishakira ibisubizo.

Yagize ati “Muri iyi gahunda abakozi b’Umurenge, ab’Akagari n’Umurenge, abakuru b’Imidugudu n’abaturage bahana amakuru y’abafite ibibazo, aho bitagenda neza n’ibindi byose bibangamiye ubuzima bw’abaturage hanyuma bose hamwe bagafatanya bakihutira gushaka ibisubizo”

Rutubuka yakomeje avuga ko kuva batangiza iyi gahunda babona yaratanze umusaruro. Yatanze zimwe mu ngero z’ibibazo byari byinshi ariko ubu bikaba bitangiye gukemuka birimo kuba ubusinzi, amakimbirane mu ngo, umutekano muke yemeza ko byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka ka Kicukiro Umutesi Solange yashimiye cyane ubuyobozi n’abakozi b’uyu Murenge uburyo bahisemo iyi gahunda ngo ibafashe kumva, gusesengura no gukemura ibibazo by’abaturage

Yabasabye kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo bakabikemura abibutsa ko gukorera hamwe ari byo bizabageza ku musaruro bifuza kugeraho

Yagize ati “iyi gahunda ikomeze idufashe kurushaho kunoza ibyo dukora n’uburyo tubikoramo. Nidushyira hamwe mu gukemura ibibazo bitubangamiye tuzishakamo ibisubizo kandi tuzagera ku ntego twifuza.

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yashimiye cyane intambwe imaze guterwa mu Murenge wa Gahanga mu bikorwa by’iterambere asaba abawutuye bose kubibungabunga ku mpamvu z’inyungu rusange

Yabasabye kandi kutirara ahubwo bagahora buri munsi batekereza ibishya byarushaho guteza imbere abatuye uyu Murenge.

Ati “ibyo mwakoze ni byiza kandi biraganisha aheza hazaza h’uyu Murenge. Twirinde kumva ko ibibazo byakemutse burundu ahubwo turusheho gushaka uburyo twabikemura twese dufatanyije”.