Kicukiro: Hatangijwe ubukangurambaga ku kwitabira gukoresha internet yihuta cyane (4GLTE)

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro asura abigishwaga mudasobwa ku buntu muri gahunda ya Koranubuhanga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Ndamage Paul Jules yavuze ikoreshwa rya interineti yihuta rizafasha abaturage kwiteza imbere

Muri IPRC-Kicukiro Ahabera imurikagurisha rya 4GLTE

Kuri uyu wa kane tariki ya 4/12/2014, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (MYICT) n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere no gukwirakwiza ikoranabuhanga, yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya internet yihuta cyane kurusha iyari isanzwe (4GLTE) mu baturage batuye umujyi wa Kigali. Ibirori byo gutangiza iri koranabuhanga byabereye mu ishuri rikuru ryigisha imyuga rya Kicukiro (IPRC- Kicukiro), mu Karere ka Kicukiro.

Mu Ijambo ry’ikaze ku bari bitabiriye ibi birori byo gutangiza iyi internet inyaruka, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Ndamage Paul Jules yavuze ikoreshwa rya interineti yihuta rizafasha abaturage kwiteza imbere mu buryo bwihuse. Yasabye abaturage b’Akarere ka Kicukiro kwitabira gahunda zabashyiriweho hirya no hino zibahugura mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi kugira ngo bajyane n’igihe.

Akarere ka Kicukiro kabaye aka 12 kageragerejwemo iri koranabuhanga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha u Rwanda cyane cyane mu burezi, ubucuruzi no mu bikorwa by’ubuvuzi. Yagize ati “Hari ibintu byinshi iri koranabuhanga rishobora gukora tutashoboraga kuzageraho bitworoheye cyangwa byihuse. Nko mu burezi umwarimu uri hano ufite ubunararibonye mu kintu runaka ari wenyine ufite ubumenyi ashobora kwigisha igihugu cyose bamureba akoresheje internet ya 4G LTE”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku isi interiniti inyaruka ya 4G LTE yageragerejwemo igakunda bitandukanye cyane n’ibindi bihugu byinshi uyi interineti yananiranye biturutse ku kutuzuzanya kw’amasosiyete y’itumanaho akorera muri ibyo bihugu. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017, abanyarwanda 95% bazaba bakoresha iri koranabuhanga mu Rwanda hose.