Kicukiro: Abakobwa bacikirije amashuri bahawe impamyabushobozi mu masomo y’ubumenyingiro

Aba ni bamwe mu bakobwa 1316 bahawe impamyabumenyi nyuma y'igihe bahugurwa mu myuga.

V/Mayor Uwayisaba Florence (ku ruhande), Umuyobozi wa WDA (hagati), Uhagarariye Banki y'isi mu Rwanda (hirya) mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.

Habaye imurikabikorwa ryibyakozwe n'aba bakobwa.

Abandi bakobwa bari bitabiriye guhabwa impamyabumenyi.

Abakobwa 1316 bacikirije amashuri ku mpamvu zitandukanye, bahawe impamyabushobozi nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga mu bugeni, ubukorikori, umwuga wo guteka, ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.

Aya masomo bayahawe binyuze mu mushinga wo guteza imbere abangavu (AGI) uterwa inkunga na Banki y’Isi, ugashyirwa mu bikorwa na leta y’u Rwanda.

Uyu mushinga wakurikiranwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), amasomo atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubumenyingiro (WDA).

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi wabereye muri IPRC-KICUKIRO kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2014, Umuyobozi wa WDA Jerome Gasana, yashimiye umushinga AGI ndetse na Banki y’Isi kuba baribanze ku guteza imbere abakobwa bibanze ku babuze amahirwe yo gukomeza amashuri.

Yagize ati “Aya masomo barangije azabafasha guhanga imirimo , ni gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 mu mwaka leta yiyemeje kugira ngo urubyiruko rubashe gukomeza kwiteza imbere.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPFOF, Umulisa Henriette yasabye abarangije ayo masomo kuba umusemburo w’iterambere bigisha barumuna babo kwitwararika kugira ngo ingorane zababayeho nko gutwara inda, n’ibindi ntizizabagereho.

Yagize ati” Mu gende mwigishe barumuna banyu kwirinda ibishuko byose byatumye mutarangiza amashuri, ntabwo twifuza ko umubare w’abo twakira muri iyi gahunga wiyongera dushaka ko ahubwo ko ugabanuka.”

Nyirangendabanga Odette w’imyaka 17 wasoje amasomo mu byo gutunganya ibiribwa yavuze ko nyuma yo kurangiza amasomo y’amezi atandatu we n’abagenzi be bahise bashinga cooperative itunganya imitobe kandi ko ikigo cya Gacuriro bigiyemo cyemeye kubatiza ibikoresho ku buryo mu mezi atandatu bazaba bamaze kwibonera ibyabo.

Umushinga wo guteza imbere abangavu AGI ufata abakobwa baba baracikirije amashuri bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 24 ukabongerera ubumenyi bubafasha kwibeshaho bigishwa imyuga.

yakuwe: igihe.com

Amafoto: Akarere ka Kicukiro